Tuesday, June 5, 2012

RWIZA News: Padiri Karangwa Hildebrand yaragambaniwe cyangwa yafatiwe mu cyuho?

RWIZA News
Padiri Karangwa Hildebrand yaragambaniwe cyangwa yafatiwe mu cyuho?
Jun 5th 2012, 23:00

Padiri Karangwa Hildebrand yaragambaniwe cyangwa yafatiwe mu cyuho? DSC02028

Padiri Karangwa asoma misa

Inkuru dusoma ku rubuga igihe.com iragira iti: Karangwa Hildebrand, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhina muri Diyosezi ya Kabgayi, yafotowe aryamanye n'umugore wibana ufite umwana umwe, ibi bikaba byarabereye mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw'uwo mugore.

Amafoto yatangiye gusakara kuri internet, amwe aragaragaza Padiri Karangwa w'imyaka 47 y'amavuko uri mu mashuka hamwe n'umugore umuri iruhande ; amazina ya nyayo y'uyu mugore ntiturabasha kuyamenya.

Mu gushaka kumenya ukuri ku by'aya mafoto, IGIHE yagiranaga ikiganiro ku murongo wa telefone n'umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aduhamiriza ko koko ubuyobozi bwa Kiliziya iby'iki kibazo bukizi ngo kuko bohererejwe e-mail ikubiyemo amafoto agaragaraho Padiri Karangwa.

Uwo muyobozi muri Kiliziya yagize ati : "Nahamagaye Padiri Hildebrand mubaza iby'aya mafoto, ambwira ko ibyamubayeho ari abatekamutwe babimukoze, ngo kuko bamusanze ari kumwe n'uriya mugore, maze ngo bamushyira icyuma ku ijosi, batangira kumutegeka ibyo akora, ubundi bagafotora."

Yakomeje agira ati : "Yambwiye ko nyuma abamufotoye bamwatse amafaranga miliyoni icumi kugirango batazabishyira ahagaragara, nyuma arayabaha, nyuma bamwaka andi miliyoni eshatu, ariko baranga bayashyira ahagaragara."

Uyu muyobozi yadutangarije ko abafashe ayo mafoto ndetse n'uyu mugore kuri ubu bari mu maboko y'ubutabera ndetse n'imanza zabo zaratangiye kuko kuri ubu bakatiwe iminsi mirongo itatu y'agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.

Hagati aho ariko, ubutumwa bwakomeje guhererekanywa kuri internet bukubiyemo amafoto ya Padiri Karangwa n'umugore baba bari kumwe, ubutumwa buyaherekeje bugaragaza ko Karangwa yafotowe n'usanzwe ari umukunzi w'uwo mugore wabaguye gitumo yitwaje camera nyuma yo kuribwa akara n'umuntu warumubwiye ko umukunzi we ari gusambanywa na Padiri.

Hagati aho ariko andi makuru aremeza ko Padiri Karangwa yagambaniwe n'uyu mugore, wumvikanye n'umukunzi we ko mu gihe aba amaze kugera mu buriri, ahita amubipa bityo akabagwa gitumo, bikamera nk'aho abafashe, nyuma y'aho bakazagenda bamwaka amafaranga mu rwego rwo kugirango hatagira ikimenyekana.

mushikiwabojj-0568f dans Ikindi twabashije kumenya ni uko Padiri ariwe waba yarajyanye aba bamufotoye mu nzego za Polisi, dore ko kuri ubu abakurikiranwe ari batatu aribo uyu mugore, inshutiye banabyaranye, ndetse na mukuru w'uyu musore wari waje kumufasha muri iki gikorwa.

Twagerageje guhamagara Padiri Karangwa Hildebrand ngo atubwire icyo atekereza kuri ibi bimuvugwaho ndetse anadusobanurire byinshi ku ifatwa ry'ariya mafoto, dusanga umurongo we wa telefone ufunze.

Twabibutsa ko ubusanzwe abapadiri mbere yo kugezwa kuri iyo ntera babanza gusezerana kuzaba imanzi ubuzima bwabo bwose, kuburyo kiriza ko umupadiri ashaka cyangwa aryamana n'umugore.

Padiri Karangwa Hildebrand ni muntu ki?

Nk’uko bigaragara ku butumwa bwacishijwe kuri internet buherekejwe n’amafoto, bugaragara ko bwanditswe tariki ya 2 Kamena 2012, Uyu mupadiri yavukiye ahitwa i Nyarusange mu 1965, mu cyahoze ari Komini Mushubati, ubu ni Akarere ka Muhanga.  ngo azwi kuba yaragaragaye mu bikorwa byo gushinja no gufungisha abapadiri bagenzi be ngo abarega kuba interahamwe. Abamuzi bemeza ko yari umuntu wa hafi wa FPR.  Yanditse kandi ibitabo  bivuga kuri Genocide byitwa : Le Chapelet et la Machette na le Génocide au centre du Rwanda  ndetse yagiye atanga ibiganiro kuri Genocide mu manama haba mu Rwanda no mu mahanga.

Jules Kagaba

Kigali

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

No comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...