Tuesday, 5 June 2012

RWIZA News: Perezida Kagame yatumiwe i Londres

RWIZA News
Perezida Kagame yatumiwe i Londres
Jun 5th 2012, 20:59

Perezida Kagame yatumiwe i Londres Commonwealth+Day+Reception+Marlborough+House+INM9wuJ_PiUlAmakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y'ubukungu n'akanama k'ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012.
Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw'icyongereza. Hazigwa by'umwihariko icyifuzo cy'ibihugu bikize nk'Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by'ubucuruzi ku masoko yo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Bizabera mu nzu ya Lord Mayor y'i Londres, yitwa « Mansion House ».

Kugeza ubu ntabwo turashobora kumenya niba Perezida Kagame azajya mu Bwongereza, ariko igitangaje n'ukuntu akomeje gutumirwa kwitabira imihango n'amanama mu bihugu byitwa ko biharanira kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Ku by'umwihariko i Londres aho ku ya 27 Gicurasi 2012, Ministre w'Intebe wungirije w'u Bwongereza Nick Clegg yatangaje mu kiganiro yagiranaga na BBC ko: Leta y'u Bwongereza muri iyi minsi yahinduye imyitwarire ku bagomba kwemererwa kuza mu Bwongereza. Niba hari ibimenyetso byerekana ko umuntu yahonyoye uburenganzira bw'ikiremwamuntu kandi ibyo bikaba bigaragazwa n'abatagira aho babogamiye, icyo gihe ntabwo azashobora kwinjira mu Bwongereza.

N'ubundi uru ruzinduko ruje mu gihe inkunga ingabo za Perezida Kagame ziha Général Ntaganda n'umutwe M23, yamaganywe n'umuryango w'abibumbye ndetse na Human Rights Watch. U Rwanda ruraregwa kwemerera abarwanya ubutegetsi bwa Congo bagakoresha ubutaka bw'u Rwanda kugira ngo bashobore kugera mu birindiro byabo, kwakira bamwe mu bakuru b'inyeshyamba barimo Bosco Ntaganda, guha inyeshyamba intwaro nini n'intoya. Ibyo bikorwa byose bikorwa hirengagijwe icyemezo cy'inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro kw'isi kibuza kwinjiza intwaro mu gihugu cya Congo. U Rwanda kandi ruraregwa gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cy'inyeshamba ndetse rugafatanya n'inyeshyamba ku rugamba.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje kandi mu gihe umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu Amnesty International n'ubundi washingiwe i Londres, urega inzego z'iperereza rya gisirikare ry'u Rwanda (DMI) iyicarubozo, gufunga abantu bitemewe n'amategeko, gutoteza no gutera abantu ubwoba.

Kandi hazaba hashize umwaka, hafi umunsi ku munsi, inzego z'iperereza z'u Bwongereza (MI5) zisabye Ambassade y'u Rwanda i Londres kubuza abamaneko ba DMI bakorera muri Ambassade y'u Rwanda gutera ubwoba abaturage bafite inkomoko mu Rwanda batuye i Londres hakoreshejwe ubutaka bw'Ubwongereza.

Si ibyo gusa kuko hazaba hari hafi gushira imyaka 2 hasohotse raporo Mapping irega Ingabo za Leta y'u Rwanda kuba zarakoze ibyaha by'intambara, n'ibyaha byibasiye inyokomuntu bishobora kwitwa Genocide biramutswe byemejwe n'urukiko rubifitiye ububasha. Ibyo byaha bikaba byarakorewe ibihumbi by'impunzi z'abanyarwanda n'abasiviri b'abanyekongo.

Mu ngendo Perezida Kagame yagiriye mu minsi yashize i Paris n'Buruseli, abanyarwanda n'abakongomani bari bahagurutse bamagana ibikorwa bibi bikorwa na Leta ya Perezida Kagame. Ku banyarwanda batuye mu bihugu cy'i Burayi, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ntabwo rwavuzwe cyane kubera ko hatigeze hamenyeshwa ndetse ngo hanemezwe urwo ruzinduko n'ababishinzwe. Ariko ku bakongomani batuye mu Burayi ubu barimo kwitegura, amatangazo ahamagarira abantu kwitabira ibikorwa byo kurwanya urwo ruzinduko ni menshi yaba amanitse yaba ku mbuga za internet.

Umuntu yasoza yibaza niba byaba bifite ishingiro kwibaza niba ibintu byose tumaze kuvuga haruguru atari ibimenyetso byerekana ihonyorwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu byerekanywe n'abantu badafite aho babogamiye nk'uko byavuzwe n'uwungirije Ministre w'intebe w'Ubwongereza. Niba ibyo bimenetso bifite ishingiro hakwibazwa impamvu Leta y'Ubwongereza ifite indimi ebyiri aho ivuga ko itazemera ku butaka bwayo abahonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikongera igatumira Perezida Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Izindi Nkuru Bisa



0 Ibitekerezo kuri iyi nkuru:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...