Monday, 4 June 2012

UMUVUGIZI: Gihamya y´uko u Rwanda rurimo gufasha Gen Ntaganda. 

UMUVUGIZI
Ikinyamakuru Kivugira Abaturarwanda
Gihamya y´uko u Rwanda rurimo gufasha Gen Ntaganda. 
Jun 4th 2012, 18:47

Gen James Kabarebe .

Hashize iminsi minisitiri Mushikiwabo yikoma imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu nka Human Rights watch hamwe n'umuryango wabibumbye Monusco kuba baratunze agatoki leta y'urwanda ko irimo gufasha ingabo za Gen Ntaganda kwinjiza abana babasore mu gisirikare cye ku ngufu, ariko yiyibagizako nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi. 

Gihamya y´uko leta y'u Rwanda ifasha Gen Ntaganda yagaragajwe na minisitiri w'ingabo Gen Kabarebe ubwo yanyarukiraga kuri ULK Gisenyi kuwa gatandatu w'icyumweru gishize agasaba abanyeshuri ba ULK gufasha ingabo za Gen Ntaganda hamwe n'u Rwanda bakitabira imirwano irimo gukorwa. Muri icyo kiganiro Gen Kabarebe ntiyigeze agira isoni zo kwibira abana babagogwe  n'abanyeJomba Igisirikare cya Gen Ntaganda gifatanyije na RDF bagiye babahekura akabasaba kwiyandikisha bakitabira imirwano iri mu nyungu za perezida Kagame, ahanini aba agamije gukoresha abo basore nk´abacanshuro bo gusahura umutungo kamere wa Kongo hamwe no kurwana intambara z'urudaca zikomeje guhitana abaturage b'inzira karengane muri kariya karere. 

Muri icyo kiganiro Gen Kabarebe yaboneyeho umwanya wo kubeshya abari aho ko u Rwanda rutigeze rurenganya Gen Nkunda rumufungira amaherere, ahubwo abeshya abari aho ko Gen Nkunda ariwe uyoboye imirwano iri muri kariya karere nyamara yiyibagiza ko bamwe mubari aho ari abavandimwe ba Gen Nkunda kandi bazi neza urupfu rwa mubyara we Col Nsengiyunva, kandi ko bazi neza ko Gen Nkunda bamufashe bugwate, kandi ko ibyo bamukoresha byose abikora nk´ amabura kindi
.
Gen Kabarebe akaba yarasoje yivamo avuga ko imirwano Gen Ntaganda arimo kurwana iri munyungu z'ingabo abereye minisitiri kandi asaba n´abasore bari aho kwiyandikisha vuba kugira ngo bitabire iyo mirwano, ari na ko abahagarariye ingabo muri kariya karere bagenda bakukumba abasore n'inkumi z´abanyarwanda babinjiza mu gisirikare ku ngufu kugira ngo bajye kurwana intambara zidasobanutse ziri mu nyungu za perezida Kagame gusa. 

Gasasira ,Sweden
Andikira Umuvugizi kuri :info@umuvugizi.com

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Izindi Nkuru Bisa



0 Ibitekerezo kuri iyi nkuru:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...