Friday, July 6, 2012

RWIZA News: TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA

RWIZA News
TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA
Jul 6th 2012, 18:25

TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA FDU-members-in-pink-tiesLausanne , ku wa 05 Nyakanga 2012

Mu gihe umuyobozi mukuru w'ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agiye kuzuza imyaka ibiri afungiye muri gereza nkuru ya Kigali kubera impamvu za politiki, imigambi yo gutoteza abandi bayobozi b'ishyaka mu gihugu irakomeje. Komite Mpuzabikorwa y'Ishyaka FDU-INKINGI irashingana umuryango wa Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w'ishyaka; ndetse na bagenzi be bagize Komite y'agateganyo.

Uyu munsi, hongeye kugaragara ibimenyetso by'uko zimwe mu ntore z'ishyaka FPR zifashishije inzego z'iperereza n'iza gisirikari hamwe n'umuyobozi nshingwabikorwa w'umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, witwa Ndejeje Francois Xavier, kugira ngo bagirire nabi Visi Perezida w'ishyaka n'umuryango we.

Hari n'ibindi bimenyetso bigaragaza imigambi itegurwa yo kugirira nabi abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe na Leta, bakabahimbira ibyaha cyangwa bakabakorera n'urugomo. Ibyo bikaza byiyongera ku ngamba zo gusenya amashyaka, gucamo ibice, no gutera inkunga abigomeka ku mitwe ya politiki itavuga rumwe n'ingoma.

Turongera kwibutsa Leta n'intore z'ishyaka riri ku butegetsi ko kutavuga rumwe atari icyaha. Umunyarwanda wese agomba kugira uburenganzira busesuye ku gihugu cye.

FDU-Inkingi

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa

Nkiko Nsengimana

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

www.leprophete.fr Blog Feed: Urwanda rwabaye ishyamba,inkotanyi zikomeje kugarika ingogo uko bwije n'uko bukeye !

www.leprophete.fr Blog Feed
Blog Feed
Urwanda rwabaye ishyamba,inkotanyi zikomeje kugarika ingogo uko bwije n'uko bukeye !
Jul 6th 2012, 17:57


Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda haragaragara ibikorwa by’abasirikari, abapolisi, inkeragutabara, ba local defenses n’abandi byo guhohotera abaturage kugeza n’aho bica bamwe kandi ugasanga ukwo kwicwa ari ihohotera izi ngirwa nshingwamahoro zikorera abaturage b’inzirakarengane baba batazi impamvu bicwa. Ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’ingabo za FPR za Paul Kagame bikaba bitarigeze bitezuka kuva mu myaka ya 1994 kugeza magingo aya, abantu bakaba bakomeje kwibaza niba u Rwanda rwarahindutse ishyamba kuko kugeza uyu munsi rusa n’urutegekwa kinyeshyamba.

 

Mu ijoro ryo ku italiki 19 Kamena 2012, abantu bitwaje imbunda bateye uwitwaNzabirinda utuye mu kagali ka Remera, Umurenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagarabaramurasa ariko ku bw’amahirwe yarirutse arabacika bamwirukankaho bavuza amasasu ariko ntiyamufata. Ubu akaba yarahunze aho yari atuye. Nanone ku italiki24 Kamena 2012, mu Kagali ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara, abantu bitwaje imbunda bateye uwitwa Hamure Theobald baramurasa bamutsinda iwe mu nzu, akaba yarabanje kurwana n’urugi bashaka kurukingura ari nako atabaza ariko ntawamutabaye kugeza ubwo abicanyi bamurushije imbaraga bararukingura bahita bamutsinda aho bamurashe amasasu menshi. Ikibabaje ariko ni uko ibi bikorwa muri ako gace hitwa ko hari abashinzwe umutekano batajya na rimwe batabara abaturage.

 

Umupadiri witwa Kizito w’umugande mu misa yasomye ku cyumweru taliki ya 1 Nyakanga 2012 yavuze ko abarasa abaturage atari abandi baturuka kure ahubwo ari abirirwa bagendana imbunda mu baturage. Ibi akaba yarabivuze nyuma y’uko mu muganda wo ku italiki 30 Kamena 2012 umuyobozi w’Umurenge wa Nyanza Uwimana Jean Bosco akaba yarahaye abaturage impapuro ngo bandike uwo bakeka waba wica abo bantu. Abaturage nabo bagira amakenga menshi banga kugira uwo bandika kuko bazi neza ko ari leta ibica. Wa mupadiri yahise atumirwa ku Murenge wa Nyanza kwisobanura cyakora ararekurwa gusa abwirwa ko igihe cyose bazamushakira bazamutumaho. Byumvikane ko na we yaba ari hafi gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Kagame n’ibindi biregwa abantu bose bagaragaje ukuri ku ihohoterwa rikorerwa abaturage rikozwe n’ubutegetsi bwa FPR.

 

Twakwibutsa ko mu mwaka ushize w’ 2011 nabwo muri iriya mirenge uko ari ibiri hishwe mu buryo nka buriya abantu bagera kuri batanu abandi barakomereka. Ubutegetsi bukaba ntacyo bwabikozeho dore ko na bamwe mu barashe bariya baturage babyigambaga bafashwe bya nyirarureshwa bugacya barekurwa. Ibi bikorwa by’ihohotera no kurasa abaturage bikorwa n’inzego za leta zitwa ko zishinzwe umutekano wabo biri hirya no hino mu gihugu kuko mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki 3 Nyakanga 2012, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, mu ma saa tanu z’ijoro abapolisi barashe umusaza n’umuhungu wabo barabica. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko bageze iwe ku manywa kumureba basanga adahari baza kugaruka mu ijoro, umuhungu wabo amubwira ko adasohoka nijoro ko abamushaka bazaza kumureba ku manywa. Abapolis bakoze uko bashoboye bagera kuri wa muhungu we baramurasa agwa aho. Umusaza se wabo yumvise urusaku rw’amasasu arabyuka ariruka na we bamutsinda hanze ahunga. Ngibyo iby’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano zirimo gukorera abaturage.

 

Mu Karere ka Muhanga umusaza Nzabagerageza Alexandre na we yararashwe mu minsi ishize ahita yitaba Imana

 

Mu ijoro ryo kuwa 20 Kamena 2012, mu mudugudu wa Sabuhoro, Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga ahahoze hitwa Nyabikenke, Mu majyepfo, ahagana mu ma saa sita z’ijoro, umusaza witwa Nzabagerageza Alexandre yarashwe n’abasirikari isasu mu mugongo rihinguranya umutima ahita apfa. Igitangaje ni uko uyu musaza w’imyaka 70 bamutsinze mu muryango w’inzu ye. Muri ririya joro uriya musaza yumvise abantu bagendaga hafi y’urugo rwe agirango ni abajura bashakaga kumwibira inka ye arabyuka ajya kureba mu kiraro asa inka irahari, mu gihe asubiye mu nzu isasu riba ryamufashe mu mugongo yitura hasi bahakura umurambo. Abasirikari bamurashe bakaba ari abarinda ibyo birombe dore ko barara bagenda mu baturage aho gukorera akazi aho bahawe gukorera Inkomoko y’uru rupfu ngo yaba ari ukuba aturiye ibirombe bya colta aho ababicukuramo amabuye batumvikanye n’umukoresha wabo maze bakigira inama yo kureka kumukorera ahubwo bakajya kuyacukura nijoro dore ko ngo ari no mu masambu yabo.

 

Ubu bucukuzi bwa colta ngo ni ubw’uhagarariye ingabo hamwe n’uhagarariye polisi muri uwo murenge bifashishije uwitwa Dusabumuremyi Wellarsaba ari we wandikwa muri ubwo bucukuzi kugirango bo batabugaragaramo kandi bitemewe. Uyu Dusabumuremyi akaba ngo yaratindaga guha abamukorera agashahara k’intica ntikize yabageneye ndetse rimwe na rimwe ngo akanabambura bituma imirimo y’ubucukuzi igenda nabi abakozi (ni abaturage batuye muri uwo murenge ndetse bahafite n’imirima icukurwamo colta) bahitamo kubireka bakajya bajya kuyicukura nijoro kuko ngo iyo bamubwiraga ngo abahembe yarabasubizaga ngo bazajye kumurega aho bashaka.

 

Nyamara aba baturage bavuga ko uretse gufatwa nabi n’uriya Dusabumuremyi Wellars unabambura ngo bahura n’ingorane za ba local defense hamwe n’inkeragutabara babajujubya babaka za ruswa. Ngo babonye bibakomeranye bahitamo kwishyira hamwe bakora ishyirahamwe bise ABATAMBYI bakaba baratekerezaga ko ryazabafasha kumvikanisha akababaro kabo. Ibi ariko ngo ntacyo byabamariye kuko uwagombaga kubumva ni we wabakandamije kugeza ubwo abaturiye ibyo birombe batangiye kuraswa n’abasirikari. Abarashe umusaza Nzabagerageza Alexandre bakaba baravuze ko bibeshye bari bazi ko ari abajura bari bagiye kwiba colta. Igitangaje ariko ni uko nyuma baje guhindura imvugo ubu bakaba bavuga ko uwo musaza yabarwanyije. Iyi mvugo ni nayo ivugwa n’abapolisi barashe uriya musaza wo mu Murenge wa Kigoma hamwe n’umuhungu wabo. Iyi mvugo kandi yanakoreshejwe n’abapolisi barashe umurwanashyaka wa PS Imberakuri Eric Nshimyumuremyi taliki 15 Nzeri 2011 ariko Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntiyapfa. Ubu akaba yarajyanwe mu nkiko aregwa kurwanya abarinzi b’amahoro.

 

Mu by’ukuri ubugizi bwa nabi burimo no kwica abaturage bukorwa n’inzego za gisirikari, iza polisi, iza local defense n’inkeragutabara bumaze kuba akamenyero ku buryo abaturage bamaze kuyoberwa uko bakwifata mu gihe bicwa n’abakagombye kubarinda. Kuba abaturage batazi uwo bakwiyambaza bituma ubu bwicanyi bukomeza guhabwa icyicaro ndetse ababukora bagakomeza kwidegembya kuko ntawe ubakurikirana. Nyamara ku italiki 24 Kamena 2012 umugabo witwa Ndikubwimana Ildephonse utuye mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba yahuye n’ingorane abasha kwihagararaho aho yanyuze hafi y’umupaka wa Kagitumba ari naho atuye maze umupolisi wari aho aramuhamagara aramubaza ati wumva uri muzima? Undi ati ndi muzima. Umupolisi asubiramo ati wumva ubwonko bwawe bukora neza? Undi ati rwose numva bukora kuko sinigeze nasara. Umupolisi ati ufite agasuzuguro ati nibagufunge.

 

Ubwo bamwerekeza mu nzu bafungiramo abantu umupolisi amusaba kuvanamo inkweto akinjira muri kasho umugabo na we ati mbere y’uko ninjiramo mubanze mumbwire icyo mumpoye. Umupolisi ati niba wanze kwinjira ryama hasi bagukubite ibiboko hanyuma utahe. Umugabo ati mu mategeko y’u Rwanda ntaho nzi bahanisha gukubita. Ako kanya haba hatungutse undi mupolisi w’umudamu aramuhamagara amubaza uko byagenze umugabo asobanura uburyo yafashwemo. Uwo mupolisi w’umudamu yinjiranye na wa wundi wari ugiye gufunga cyangwa gukubita Ndikubwimana Ildephonse, asohoka amubwira ngo natahe nibamushaka bazamutumaho. Nimunyumvire namwe abo barinzi b’amahoro bagiye kumara abaturage bashinzwe kurinda!

 

Mu by’ukuri rero akarengane, ihohotera n’ubwicanyi bikorwa na bariya bitwa ko bashinzwe umutekano bimaze gukabya hirya no hino, gusa ntitwashobora kugenda turondoro buri zina ry’uwahohotewe n’uwamuhohoteye ariko biragaragara ko hari ikibazo gikomeye. Leta ikaba imaze kugira isura y’ubwicanyi mu baturage ndetse no mu mahanga kubera biriya bikorwa byo kwambura abaturage ubuzima bikorwa n’abitwa ko bashinzwe umutekano w’igihugu. Tukaba tuzakomeza kujya tubagezaho amakuru nk’aya twakusanyirije hamwe kandi namwe mudufashe kuyagaragaza twese twamagane ibikorwa nk’ibi bigamije kuvutsa abantu ubuzima.

 

Dore liste ya bamwe mubo twashoboye kumenya bishwe barashwe umwaka ushize n’uburyo bishwe :

 

Mu Karere ka Gisagara (PROVINCE DU SUD)


Amazina y’uwarashwe

Secteur

Cellule

Uko byamugendekeye

Habimana Jean de Dieu

 Nyanza

Higiro

Yararashwe ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 07.03.2011

Nteziryayo Jean Pierre

Kigembe

Nyamabuye

 Yararashwe na we ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 22.03.2011

Mutumwinka Léoncie

Kigembe

Nyabikenke

Yararashwe  arapfa mu ijoro ryo kuwa 05.06.2011

Hitayezu J.Pierre

Kigembe

Nyabikenke

Abicanyi bagiye iwe kumureba ariruka baramurasa ariko agira amahirwe amasasu ntiyamufata. Byabaye mu ijoro ryo kuwa 12.03.2011

Mbayire

Kigembe

Rubona

Yarasiwe iwe arapfa mu ijoro ryo kuwa 09.07.2011. abicanyi bamusanze iwe baramurasa ariruka ariko ku bwa’amahirwe make agwa mu gico cyabo bamwicisha ibyuma.

 

Mu Karere ka Nyanza (ROVINCE DU SUD)

Amazina y’uwarashwe

Secteur

Cellule

Uko byagenze

Nyirinkwaya Aloys

Busasa

mana

Nyanza CollineNyarunyi

nya

Abicanyi bamusanze iwe mu ijoro ryo ku italiki 09.05.2011 baramurasa bamutsinda aho

 Mu Karere ka Nyarugenge  (VILLE DE KIGALI)

Amazina y’uwarashwe

Secteur

Cellule

Uko byamugendekeye

Mauwa Thomas surnomé Murokore

Nyamirambo

Kivugiza

Colline deGabiro

Mu ijoro ryo kuwa 25.05.2011 abicanyi bamusanze iwe baramurasa bamutsinda aho

 Mu Karere ka Kicukiro (VILLE DE KIGALI)

Amazina y’uwarashwe

Secteur

Cellule

Uko byamugendekeye

Nshimyumuremyi Eric

Gahanga

-

Abicanyi bamurashe ku manywa ahagana mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ataha iwe ava mu rubanza rwa Victoire Ingabire. Yarashwe isasu mu gatuza n’abapolisi bakorera I Gikondo ahitwa kwa Gacinya. Imana yakinze akaboko ntiyapfa cyakora bamuhimbiye ibyaha ubu arafunze hamwe na rya sasu bamurashe riracyamuri mu bihaha.

Mu Karere ka Gatsibo (PROVINCE DE L’EST)

Amazina y’uwarashwe

Secteur

Cellule

Uko byamugendekeye

Nsabimana Evariste

Remera

Rwarenga Colline  Rushenyi

Mu ijoro ryo kuwa 11.04.2011 abicanyi bamusanze iwe baramurasa ahita apfa

 

Ngabo bamwe mu bo urubuga Rwanda in Liberation Process rwabashije kumenya. Nawe ugize amakuru wamenya ku bantu baraswa wayatugezaho kuko uzaba utanze umusanzu wo kwamagana inkoramaraso. Ku baherutse kurasirwa mu Murenge wa Kigoma Akarere ka Huye, abari mu Majyepfo baracyashaka inkuru irambuye tuzayibagezaho nitumara kuyikusanya yose.

 

 

Muvunyi

Mu Burasirazuba

Nkunda L.

Umujyi wa Kigali

Ngabo

Mu Majyepfo

Inkuru yakusanyijwe na RLP

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

RWIZA News: COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME.

RWIZA News
COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME.
Jul 6th 2012, 17:31

COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME. Karegeya-PatrickAmakuru atugezeho aturutse ahantu hizewe uvuga ko ubwo umukobwa wa Col Patrick Karegeya, Portia Karegeya, uri muri bamwe bashyizwe kuri liste yabagomba kwamburwa ibyangobwa by'abajya mu mahanga na leta ya Paul Kagame, yasabye izindi mpapuro z'inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n'indi visa yo muri Afurika y'epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy'indege i Entebbe aza kuzamburwa, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z'inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame.

Col Patrick Karegeya akaba yaravuganye la leta ya Uganda ubu ategereje umwanzuro leta ya Uganda izafata kukibazo cy'umwana we cyangwa se niba izaba igikoresho cya Paul Kagame. Aha twabamenyesha y’uko inzego z’ubutabera zirimo zirakurikirana iki kibazo.

Imwe mu miryango y' impunzi ziba muri Afrika y'epfo yadutangarije igira iti: Kiriya kibazo kibabaje Abanyarwanda bose bari mu buhungiro. Niba leta ya Paul Kagame ikorera biriya bintu abana b’abandi, ababo bizabagendekera bite?

Twagerageje kuvugana na Col Patrick Karegeya kugirango agire icyo adutangariza ku bijyanye n'ikirego yatanze naho bigeze abikurikirana, ariko ntibyadukundira.

JD Mwiseneza
Johannebsurg

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo: Rdc – Rwanda : L’APR au champ de bataille aux côtés de la bande à Bosco Ntaganda

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo
Livres sur l'actualité et l'histoire du Rwanda, Burundi, RD Congo
Rdc – Rwanda : L'APR au champ de bataille aux côtés de la bande à Bosco Ntaganda
Jul 6th 2012, 16:49

(L'Avenir Quotidien 06/07/2012) A l'Est du pays, nous apprenons que l'agression rwandaise est avérée, car l'on a assisté hier à l'entrée sur scène dans une attaque fulgurante des troupes de l'Armée patriotique rwandaises pour prendre le contrôle de Bunagana *Cette bataille menée sur trois axes[...]

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo: Ikinyarwanda kiragana he?

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo
Livres sur l'actualité et l'histoire du Rwanda, Burundi, RD Congo
Ikinyarwanda kiragana he?
Jul 6th 2012, 13:41

Source: Orinfor Ururimi ni kimwe mu biranga umuco w'igihugu, ariko iyo rutangiye kwivanga n'iz'ahandi birangira ruzimye. Ngaho aho ikinyarwanda kigeze, ababishinzwe nibadatangirira hafi uburyo ikinyarwanda kivugwamo muri iyi minsi buzateza ikibazo mu minsi iri imbere. Tutanahereye kure,[...]

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

RWIZA News: Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

RWIZA News
Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana
Jul 6th 2012, 12:17

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana 610xmonuscoAmakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa kane cyane cyane ahitwa kuri Antenne i Bunagana. Ako gace kari muri 60 Km uvuye mu mujyi wa Goma.

Nk’uko umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ngo inyeshyamba zafashe ako gace ka Bunagana ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ngo abaturage bahatuye ndetse n’abasirikare ba Congo bahungiye mu gihugu cya Uganda. Ngo M23 nta gahunda ifite yo kuguma muri Bunagana ahubwo ngo ni uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ya Perezida Kabila ngo yemere imishyikirano.

Iyo mirwano yari yatangiye ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, ubwo ingabo za Congo zateraga zishaka kwisubiza uduce twari mu maboko ya M23, ariko siko byagenze kuko iyo mirwano yatumye inyeshyamba zifata utundi duce turimo Jomba.

Ingabo za MONUSCO zitarangaza kandi ko hari umusirikare wazo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde waguye muri iyo mirwano y’i Bunagana ahitanywe n’igice cy’igisasu cyamukomerekeje cyane.

Hari amakuru atarabona gihamya yemeza ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjira muri Congo ku bwinshi mu rwego rwo gufasha M23, ngo ibi bigamije gutuma M23 ifata ahantu hanini mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutangira imishyikirano na Leta ya Congo.

Marc Matabaro 

Rwiza News

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo: Arrestation de Kwitonda Thaddée en Ouganda

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo
Livres sur l'actualité et l'histoire du Rwanda, Burundi, RD Congo
Arrestation de Kwitonda Thaddée en Ouganda
Jul 6th 2012, 09:50


Police Nabs Fugitive Genocide Suspect By Stanley Ndawula & Justine Ayebazibwe: Source: Redpepper Kwitonda's luck run out this morning Police in Kampala have arrested Thadee Kwitonda, 51, one of the most wanted suspects of the infamous 1994 Rwanda genocide that claimed close to one million[...]

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo: Rwanda : en dépit des mutuelles, les pauvres ne peuvent pas se faire soigner

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo
Livres sur l'actualité et l'histoire du Rwanda, Burundi, RD Congo
Rwanda : en dépit des mutuelles, les pauvres ne peuvent pas se faire soigner
Jul 6th 2012, 09:29

(Syfia Grands Lacs/Rwanda) Au Rwanda, avoir une mutuelle de santé n'est pas une garantie pour être soignés. Il faut encore pouvoir payer 10% du coût des soins. Les plus démunis qui n'en ont pas les moyens se tournent vers les médecins traditionnels ou l'automédication. Tous les malades ne se[...]

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo: Addendum au rapport intérimaire du Groupe d’Experts sur la RDC (S/2012/348)

Editions Sources du Nil : Livres sur le Rwanda, Burundi, RDCongo
Livres sur l'actualité et l'histoire du Rwanda, Burundi, RD Congo
Addendum au rapport intérimaire du Groupe d'Experts sur la RDC (S/2012/348)
Jul 6th 2012, 06:55

concernant: Violations par le Gouvernement rwandais de l'embargo sur les armes et du régime de sanctions I. Introduction 1. Conformément à ses communications orales du 13 juin 2012 adressées au Comité des sanctions, en application de l‟engagement du Groupe d‟informer le Comité sur des vio[...]

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions
Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...